Bakame n'impyisi (2) :

...Ibyumweru bitatu bishize, igotomeraho, maze urulimi rurababuka, inkanka ziratenguka; Umujinya urayica, ifata umufuka no kwa Bakame ntiyasuhuza, ihita igafata igashyira muri wa mufuka, ngo ijye kukaroha mu manga. Igeze mu nzira yibuka ko yibagiriwe urujigo rwayo kwa Bakame, iratura, isubira inyuma yiruka.

Ingeragere iza kunyura hafi y'uwo mufuka, Bakame iti:«Uraho Ngeragere!» Iti :«uracyabaho Baka! Ese urakora iki muri uwo mufuka shahu Baka?»

Bakame iti:«ntiwamenya ibyanjye. Ubu banshyize muli iyi ngobyi ngo bajye kunyimika, njye ntegeka utunyamaswa turi hariya hakurya, ni cyo gituma bagiye bampetse! Nyamara simbishaka, ariko ntibabyumva!» Ingeragere iti:«shyuuuu!! Ukivutsa umugisha nk'uwo! Reka nigiremo niba utabishaka.»

Bakame ibanza kwangira, nyuma iti:«ngaho jyamo ariko nawe urampemba!» Ingeragere ihambura wa mufuka, ivanamo Bakame, maze iwinagamo. Bakame si ukuwukanira iradanangira. Irangije iti:«ngiye kuguteguriza.»

Muri ako kanya impyisi iba iraje, ibatura umufuka ngo girigiri...! Igeze hirya iti «ariko noneho ko biremereye cyane, iyi nkenya iriye iki? Ayubusa ariko ndakuroha, dore igihe wambeshyeye!»

Ingeragere ngo ibyumve iti «reka Mpyisi sindi Bakarne, nshyira hasi nigendere.» Iraboroga cyane ariko impyisi ntibyumve, ahubwo ikayisubiza ngo dore aho wambeshyeye, ubwenge bwawe ndabuzi, umunsi ntarengwa ni uyu! Iragenda no mu manga ngo pooo! Ingeragere iniha rimwe gusa, igera mu kabande itakirashya.

Impyisi itaha yizeye ko igiye kwirira ya mafi ya Bakarne no kwinywera ya nzoga y'ubuki. Ku mugoroba ntitarabukiyeyo, isanga ka Bakarne kidundaritse ku nkombe y' icyuzi cy' amafi yako kararoba.

Bihehe igihinguka aho, Bakarne iba yayibonye. Bakarne iti «Warupyisi ntunyegere, ntabwo abatarapfa nka we bagomba kwegera abavuye ikuzimu nka njye!»

Impyisi irumirwa igirango koko Bakarne yazutse, ishya ubwoba itekereje ko wenda ihamye aho yapfa, irirukanka irahunga izinukwa ityo kuzongera kwikorereza Bakarne no gucudika na yo.

«Si njye wahera hahera umugani.»

Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.40-42.Igitabo wagisanga: muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.